1 SAMWELI 2
Ibyishimo bya Hana
1 Maze Hana arasenga ati â Umutima wanjye wishimire Uwiteka, Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru nâUwiteka. Akanwa kanjye kÄgukiye ku banzi banjye, Kuko nejejwe nâagakiza kawe.
2 â Nta wera nkâUwiteka, Kuko nta yindi mana itari wowe, Kandi nta gitare kimeze nkâImana yacu.
3 Ntimukongere kuvuga ibyâubwibone bikabije bityo, Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga, Kuko Uwiteka ari Imana izi byose, Kandi ari yo imenya urugero rwâibyo abantu bakora.
4 Imiheto yâintwari iravunitse, Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.
5 Abari abakungu baraca incuro, Kandi abari abashonji baradamaraye. Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi, Kandi uwabyaye benshi aracebye.
6 Uwiteka arica, agakiza, Ashyira ikuzimu kandi agakurayo.
7 Uwiteka arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru.
8 â Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane nâibikomangoma. Baragwa intebe zâicyubahiro, Kuko inkingi zâisi ari izâUwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho.
9 â Azarinda ibirenge byâabakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.
10 Abarwanya Uwiteka bazavunagurika, Azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo ku mpera yâisi imanza, Kandi umwami we azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ryâuwo yasÄŤze amavuta.â
11 Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere yâumutambyi Eli.
Ibyaha bya bene Eli bâabatambyi
12 Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka.
13 Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo byâabantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu wâumutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cyâingobe eshatu,
14 akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo.
15 Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu wâumutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati â Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.â
16 Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati â Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushakaâ, na we yaramusubizaga ati â Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.â
17 Nuko rero icyaha cyâabo basore kirakomera cyane imbere yâUwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cyâUwiteka.
Samweli akura
18 Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi yâigitare.
19 Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga nâumugabo we gutamba igitambo cyâumwaka.
20 Kandi Eli asabira umugisha Elukana nâumugore we ati â Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.â Nuko basubira iwabo.
21 Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana bâabahungu batatu nâabakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere yâUwiteka.
Eli acyaha abahungu be
22 Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi nâuko basambanaga nâabagore bakoraga ku muryango wâihema ryâibonaniro.
23 Arababaza ati â Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.
24 Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bwâUwiteka.
25 Umuntu nacumura ku wundi, Imana izamucire urubanza. Ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?â Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica.
26 Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere yâUwiteka nâimbere yâabantu.
Umuhanuzi ahanurira Eli igihano kizamubaho
27 Bukeye haza umuhanuzi wâImana, asanga Eli aramubwira ati â Uwiteka aravuze ngo âMbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bwâinzu ya Farawo?
28 Sinamutoranije mu miryango yose yâAbisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose byâAbisirayeli byokejwe mu muriro?
29 None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo nâamaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose byâubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?â
30 Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti âNi ukuri nari navuze yuko abâinzu yawe nâabâinzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryoseâ, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa.
31 Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe nâurugo rwa so, he kugira uwo muri mwe uzagera mu za bukuru.
32 Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, wowe uzabonera umubabaro mu nzu yanjye. Nta nâumwe wo mu nzu yawe uzagera mu za bukuru iteka ryose.
33 Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Abâurubyaro rwâinzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse.
34 Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe.
35 Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nkâibyo mu mutima wanjye nâibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso yâuwo nimikishije amavuta iminsi yose.
36 Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza nâagatore kâumutsima amubwira ati âNdakwinginze, umpe umurimo umwe wâubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.â â