1 SAMWELI 17
Dawidi yica Goliyati
1 Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko yâi Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati yâi Soko na Azeka.
2 Sawuli nâAbisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bÄŤrema inteko kurwana nâAbafilisitiya.
3 Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya.
4 Bukeye mu rugerero rwâAbafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati wâi Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu nâintambwe imwe yâintoki.
5 Yari yambaye ingofero yâumuringa ku mutwe nâikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli zâumuringa ibihumbi bitanu.
6 Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu kâumuringa mu bitugu.
7 Uruti rwâicumu rye rwari rumeze nkâigiti kiboherwaho imyenda, kuremera kwâikigembe cyaryo kwari shekeli zâibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere.
8 Araza arahagarara akomÄra ingabo za Isirayeli ati â Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe nâiki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange.
9 Nabasha kundwanya akanyica tuzaba abagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere.â
10 Umufilisitiya arongera aravuga ati â Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.â
11 Sawuli nâAbisirayeli bose bumvise ayo magambo yâUmufilisitiya bariheba, baratinya cyane.
12 Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati wâi Betelehemu yâi Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.
13 Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina yâabo bahungu be batatu batabaye, uwâimfura ni Eliyabu, uwâubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.
14 Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.
15 Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu.
16 Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye nâuko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza.
17 Bukeye Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati â Gemurira bakuru bawe efa imwe yâingano zikaranze nâaya marobe yâimitsima cumi, wihute ubishyire bakuru bawe mu rugerero,
18 kandi ushyire umutware wâigihumbi barimo amasoro cumi yâamavuta yâigishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, maze unzanire inkuru zabo zâimvaho.
19 Kandi Sawuli na bo nâAbisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana nâAbafilisitiya.â
20 Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira umwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nkâuko Yesayi yamutegetse, arasukira aho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana.
21 Nuko Abisirayeli nâAbafilisitiya birema ingamba, urugamba rwerekerana nâurundi.
22 Maze Dawidi abitsa umurinzi wâibintu umutwaro we, aravuduka ajya mu ngabo aramutsa bakuru be.
23 Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari yâUmufilisitiya wâi Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo zâAbafilisitiya, atangira kwiyamirira nkâuko asanzwe. Dawidi arabyumva.
24 Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga.
25 Abisirayeli baravuga bati â Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.â
26 Maze Dawidi avugana nâabantu bamuhagaze iruhande ati â Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo zâImana ihoraho, ni muntu ki?â
27 Abantu baramusubiza bati â Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.â
28 Maze Eliyabu mukuru we wâimfura ya se yumvise Dawidi avugana nâabo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati â Wazanywe nâiki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe nâagasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.â
29 Dawidi aramusubiza ati â Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?â
30 Amutera umugongo yerekera undi, na we amubaza bene ibyo, abantu bamusubiza batyo nkâubwa mbere.
31 Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira.
32 Dawidi abwira Sawuli ati â Ntihagire ukurwa umutima na we, umugaragu wawe ngiye kurwana nâuwo Mufilisitiya.â
33 Sawuli asubiza Dawidi ati â Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore wâumugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.â
34 Dawidi asubiza Sawuli ati â Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga nâintare cyangwa idubu zigakura umwana wâintama mu mukumbi,
35 narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
36 Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare nâidubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nkâimwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo zâImana ihoraho.â
37 Dawidi arongera aravuga ati â Uwiteka wandokoye mu nzara zâintare nâidubu, azankiza no mu maboko yâuwo Mufilisitiya.â Nuko Sawuli abwira Dawidi ati â Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.â
38 Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye nâingofero yâumuringa ku mutwe, amwambika nâikoti riboheshejwe iminyururu.
39 Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati â Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.â Nuko Dawidi arabyiyambura.
40 Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhago rwâimvumba yâabashumba yari afite, kandi yari afite umuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya.
41 Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi, umutwaje ingabo amurangaje imbere.
42 Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugura kuko yari umusore wâumugenda, wâinzobe wâuburanga.
43 Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati â Ko unteranye inkoni! Mbese ugira ngo ndi imbwa?â Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ryâimana ze.
44 Umufilisitiya abwira Dawidi ati â Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, nâinyamaswa zo mu ishyamba.â
45 Dawidi abwira Umufilisitiya ati â Wanteranye inkota nâicumu nâagacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ryâUwiteka Nyiringabo, Imana yâingabo za Isirayeli wasuzuguye.
46 Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere nâinyamaswa zâinkazi zo mu ishyamba intumbi zâingabo zâAbafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,
47 kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iyâUwiteka kandi ari we uzabatugabiza.â
48 Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure nâUmufilisitiya.
49 Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.
50 Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ryâumuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.
51 Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka.
52 Maze Abisirayeli nâAbayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya bâinkomere bagwa ku nzira ijya i ShÄrayimu, bagera i Gati na Ekuroni.
53 Abisirayeli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka basahura urugerero rwabo.
54 Maze Dawidi yenda igihanga cyâUmufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye.
55 Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana nâUmufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba wâingabo ze ati â Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri?â Na we aramusubiza ati â Mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya!â
56 Umwami aravuga ati â Baza se wâuwo muhungu uwo ari we.â
57 Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneri amuzanira Sawuli afite igihanga cyâUmufilisitiya mu kuboko.
58 Sawuli aramubaza ati â Harya uri mwene nde wa muhungu we?â Dawidi aramusubiza ati â Ndi umwana wâumugaragu wawe Yesayi wâi Betelehemu.â