1 SAMWELI 10
Sawuli yimikishwa amavuta aba umwami wâAbisirayeli
1 Nuko Samweli yenda imperezo yâamavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati â Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?
2 Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati âIndogobe wari ugiye gushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritse umutima wâindogobe, ahubwo ahagaritse uwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho ibyâumwana wanjye ndabikika nte?â
3 Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cyâumwela wâi Tabora, urahurirayo nâabagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana bâihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu yâimitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.
4 Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire.
5 Maze uragera ku musozi wâImana, aho ingabo zâAbafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo nâumutwe wâabahanuzi bamanukana na nebelu nâishako, nâimyironge nâinanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura.
6 Umwuka wâUwiteka ari bukuzeho cyane uhanurane na bo, uhereko uhinduka ube umuntu mushya.
7 Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe.
8 Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa nâibitambo byâishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.â
9 Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuha umutima mushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.
10 Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe wâabahanuzi uhura na we, umwuka wâImana amuzaho cyane ahanurana na bo.
11 Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanurana nâabo bahanuzi barabazanya bati â Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?â
12 Umwe mu baturage baho arabasubiza aravuga ati â Mbese abo ni bene nde?â Ni cyo cyatumye biba iciro ryâumugani ngo â Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?â
13 Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga.
14 Se wabo wa Sawuli amubazanya nâumugaragu we ati â Mbese mwari mwaragiye he?â Aramusubiza ati â Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.â
15 Se wabo wa Sawuli aravuga ati â Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.â
16 Sawuli asubiza se wabo ati â Yatweruriye ko indogobe zabonetse.â Ariko amagambo yâubwami Samweli yavuze arayamuhisha.
17 Bukeye Samweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere yâUwiteka.
18 Abwira Abisirayeli atya ati â Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti âNakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko yâAbanyegiputa nâamaboko yâabami bose babarenganyaga.â
19 Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizaga ubwayo mu byago byanyu byose nâimibabaro yanyu, none murayibwira muti âAhubwo utwimikire umwami.â Nuko none mwiyerekane imbere yâUwiteka, imiryango nâibihumbi byanyu uko biri.â
20 Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose, umuryango wa Benyamini uratorwa.
21 Yigiza hafi amazu yâumuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.
22 Nuko bongera kubaza Uwiteka bati â Mbese hari undi usigaye wo kuza hano?â Uwiteka arabasubiza ati â Nguriya aho yihishe mu bintu.â
23 Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.
24 Samweli aherako abwira abantu bose ati â Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?â Nuko abantu bose batera hejuru bati â Umwami aragahoraho!â
25 Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango yâubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere yâUwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe.
26 Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana nâingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima.
27 Ariko abâibigoryi bamwe baravuga bati â Mbese uriya mugabo azadukiza ate?â Baramusuzugura banga no kumuha indabukirano. Na we arinumira.