1 NGOMA 7
Abakomoka kuri Isakari
1 Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane.
2 Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayi na Ibusamu na Shemweli. Abatware bâinzu ya sekuruza Tola bari abagabo bâabanyambaraga bâintwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidi umubare wabo bari inzovu ebyiri nâibihumbi bibiri na magana atandatu.
3 Bene Uzi ni Izurahiya, bene Izurahiya ni Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Uko ari batanu bose bari abatware.
4 Kandi muri bo, uko kuvuka kwabo kwari kuri ukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo imitwe yâingabo zo kurwana intambara zose zari inzovu eshatu nâibihumbi bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi nâabana bâabahungu benshi.
5 Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo bâabanyambaraga bâintwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvuka kwabo, bari inzovu munani nâibihumbi birindwi.
Abakomoka kuri Benyamini
6 Bene Benyamini ni Bela na Bekeri na Yediyayeli, ni batatu.
7 Bene Bela ni Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri, ni batanu. Abatware bâamazu ya ba sekuruza bari abagabo bâabanyambaraga bâintwari, babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri, baba inzovu ebyiri nâibihumbi bibiri na mirongo itatu na bane.
8 Bene Bekeri ni Zimira na Yowasi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yerimoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri.
9 Babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri bakurikirana, abatware bâamazu ya ba sekuruza babo bari abagabo bâabanyambaraga bâintwari inzovu ebyiri na magana abiri.
10 Nwene Yediyayeli ni Biluhani, bene Biluhani ni Yewushi na Benyamini na Ehudi na KenÄna, na Zetani na Tarushishi na Ahishahari.
11 Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware bâamazu ya ba sekuruza babo bari bari. Bari abagabo bâabanyambaraga bâintwari inzovu imwe nâibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara.
12 Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu yari mwene Aheri.
Abakomoka kuri Nafutali
13 Bene Nafutali ni YahisÄli na Guni na Yeseri na Shalumu, abahungu ba Biluha.
Abakomoka kuri Manase
14 Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe nâumugore we, (inshoreke ye Umunyaramukazi ni yo yabyaye Makiri se wa Gileyadi.
15 Makiri arongora umugore kwa Hupimu na Shupimu, murumuna we yari MÄka). Umuhungu we wa kabiri witwaga Selofehadi, Selofehadi yabyaye abakobwa.
16 MÄka muka Makiri abyara umwana wâumuhungu amwita Pereshi, murumuna we yitwaga Shereshi kandi nâabahungu be ni Ulamu na Rakemu.
17 Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bari bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase.
18 Mushiki we Hamoleketi abyara Ishihodi na Abiyezeri na Mahila.
19 Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likuhi na Aniyamu.
Abakomoka kuri Efurayimu
20 Bene Efurayimu ni Shutela, mwene Shutela ni Beredi, mwene Beredi ni Tahati, mwene Tahati ni Eleyada, mwene Eleyada ni Tahati.
21 Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutela na Ezeri na Eleyada, bishwe nâAbanyagati bavukiye muri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo.
22 Maze Efurayimu se amara iminsi myinshi arira, bene se baza kumumara umubabaro.
23 Bukeye ataha ku mugore we asama inda, abyara umwana wâumuhungu amwita Beriya, kuko urubyaro rwe rwagize ibyago.
24 (Kandi umukobwa we yitwaga ShÄra, ari we wubatse i Betihoroni yo hepfo nâiyo haruguru, na UzenishÄra).
25 Umuhungu we yari Refa na Reshefu na Tela umuhungu we, mwene Tela ni Tahani.
26 Mwene Tahani ni LÄdani, mwene LÄdani ni Amihudi, mwene Amihudi ni Elishama.
27 Mwene Elishama ni Nuni, mwene Nuni ni Yosuwa.
28 Kandi gakondo yabo nâinturo zabo byari i Beteli nâimidugudu yaho, iburasirazuba nâi NÄrani nâiburengerazuba nâi Gezeri nâimidugudu yaho, kandi nâi Shekemu nâimidugudu yaho ukageza Aza nâimidugudu yaho.
29 Kandi no ku ngabano zâAbamanase: i Betisheyani nâimidugudu yaho, nâi TÄnaki nâimidugudu yaho, nâi Megido nâimidugudu yaho, nâi Dori nâimidugudu yaho. Muri iyo midugudu, bene Yosefu mwene Isirayeli ni ho babaga.
Abakomoka kuri Asheri
30 Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera.
31 Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzawiti.
32 Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri, na Hotamu na mushiki wabo Shuwa.
33 Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuvati. Abo ni bo bari abana ba Yafuleti.
34 Bene Shemeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.
35 Kandi bene Helemu murumuna we ni Sofa na Imuna, na Sheleshi na Amali.
36 Bene Sofa ni Suwa na Haruneferi, na Shuwali na Beri na Imura,
37 na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na BÄra.
38 Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara.
39 Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.
40 Abo bose bari bene Asheri nâabatware bâamazu ya ba sekuruza, abagabo batowe bâabanyambaraga bâintwari, aba mbere mu batware. Kandi umubare wabo wabazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ngo bakore umurimo wo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri nâibihumbi bitandatu.