1 NGOMA 5
Abakomoka kuri Rubeni
1 Rubeni yari imfura ya Isirayeli, ariko ubutware bwe bwâumwana wâimfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubare wâamazina nkâuwavutse ari imfura.
2 Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotse umwami. Ariko ubutware bwâumwana wâimfura bwari ubwa Yosefu.
3 Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.
4 Mwene Yoweli ni Shemaya, mwene Shemaya ni Gogi, mwene Gogi ni Shimeyi,
5 mwene Shimeyi ni Mika, mwene Mika ni Reyaya, mwene Reyaya ni BÄli,
6 mwene BÄli ni BÄra, ni we Tigulatipilineseri umwami wa Ashuri yajyanye ho umunyago, ari we wari umutware wâAbarubeni.
7 Bene BÄra uko imiryango yabo iri, ni yo yanditswe mu bya ba sekuruza uko kuvuka kwabo kwari kuri, umukuru ni Yeyeli na Zekariya,
8 na Bela mwene Azazi mwene Shema mwene Yoweli, waturaga muri Aroweri akageza i Nebo nâi BÄlimeyoni.
9 Kandi agatura nâiburasirazuba akageza ahagana mu ishyamba, uhereye ku ruzi rwa Ufurate kuko imikumbi yabo yari igwiriye mu gihugu cyâi Galeyadi.
10 Maze ku ngoma ya Sawuli barwana nâAbahagari barabica, baherako batura mu mahema yabo, bakwira igihugu cyose cyâiburasirazuba bwâi Galeyadi.
Abakomoka kuri Gadi
11 Bene Gadi batura babitegeye, mu gihugu cyâi Bashani ukageza Saleka.
12 Yoweli ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Shafamu, na Yanayi na Shafati i Bashani.
13 Na bene wabo bo mu mbyaro za ba sekuruza babo, Mikayeli na Meshulamu na Sheba, na Yorayi na Yakani na Ziya na Eberi, uko ari barindwi.
14 Aba ni bo bene Abihayili mwene Huri mwene Yarowa, mwene Gileyadi mwene Mikayeli mwene Yeshishayi, mwene Yahudo mwene Buzi.
15 Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni, ni we wari umutware wâamazu ya ba sekuruza.
16 Abo baturaga i Galeyadi muri Bashani, mu midugudu yaho no mu bikingi byose byâi Sharoni ukageza aho bigarukira.
17 Abo bose barabazwe, uko kuvuka kwabo kwari kuri ku ngoma ya Yotamu umwami wâi Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu umwami wa Isirayeli.
18 Muri bene Rubeni nâAbagadi nâigice cyâumuryango wa Manase, harimo abagabo bâintwari zibasha gutwara ingabo nâinkota no kurasanisha imiheto zâabahanga mu ntambara, zose zari ingabo inzovu enye nâibihumbi bine na magana arindwi na mirongo itandatu, ni bo babashaga gutabara.
19 Barwana nâAbahagari na Yeturi na Nafishi na Nadabu.
20 Bakirwana na bobaratabarwa, Abahagari nâabari kumwe na bo bose batangwa mu maboko yâAbarubeni nâAbagadi nâAbamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye.
21 Maze banyaga amatungo yabo, ingamiya inzovu eshanu nâintama inzovu ebyiri nâibihumbi bitanu, nâindogobe ibihumbi bibiri nâabantu agahumbi.
22 Benshi baguye mu ntambara kuko iyo ntambara yari ivuye ku Mana. Baherako batura muri icyo gihugu, kugeza igihe bajyaniwe ho iminyago.
Abakomoka kuri Manase
23 Abâigice cyâumuryango wa Manase batura muri icyo gihugu, uhereye i Bashani ukageza i BÄliherumoni nâi Seniri no ku musozi wa Herumoni.
24 Aba ni bo bari abatware bâamazu ya ba sekuruza babo: Eferi na Ishi na Eliyeli na Aziriyeli, na Yeremiya na Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abanyambaraga bâintwari bâibirangirire nâabatware bâamazu ya ba sekuruza babo.
25 Hanyuma bacumura ku Mana ya ba sekuruza babo, bakajya bararikira imana zâabanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiye imbere.
26 Hanyuma Imana ya Isirayeli ihata umutima wa Puli umwami wa AshĆ«ri nâumutima wa Tigulatipilineseri umwami wa AshĆ«ri, ajyana ho iminyago Abarubeni nâAbagadi nâabâigice cyâumuryango wa Manase, abajyana i Hala nâi Habora nâi Hara, no ku mugezi wâi Gozani na bugingo nâubu.
Abatambyi bakuru bakomoka kuri Lewi
27 Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.
28 Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.
29 Bene Amuramu ni Aroni na Mose na Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
30 Eleyazari abyara Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.
31 Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi.
32 Uzi abyara Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.
33 Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.
34 Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara AhimÄzi.
35 AhimÄzi abyara Azariya, Azariya abyara Yohanani.
36 Yohanani abyara Azariya, (ari we wakoraga umurimo wâubutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu).
37 Azariya abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.
38 Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.
39 Shalumu abyara Hilukiya, Hilukiya abyara Azariya.
40 Azariya abyara Seraya, Seraya abyara Yehosadaki.
41 Yehosadaki yajyagiye ari umunyagano, ubwo Uwiteka yanyagishaga Abayuda nâabâi Yerusalemu Nebukadinezari.