1 NGOMA 24
1 Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
2 Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo wâubutambyi.
3 Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nkâuko ibihe byabo byari biri.
4 Kandi muri bene Eleyazari habonekamo abagabo bakomeye benshi baruta abo muri bene Itamari, uko ni ko bagabanijwe: muri bene Eleyazari bari abatware bâamazu ya ba sekuruza cumi na batandatu, kandi muri bene Itamari uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari, bari umunani.
5 Uko ni ko bagabanijwe nâubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware bâubuturo bwera nâabatware bâImana muri bene Eleyazari na bene Itamari.
6 Nuko Shemaya mwene NetanÄli umwanditsi wo mu Balewi, abandikira imbere yâumwami nâabatware nâimbere yâumutambyi Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, nâimbere yâabatware bâamazu ya ba sekuruza bâabatambyi nâabâAbalewi, inzu imwe itoranirizwa Eleyazari nâindi itoranirizwa Itamari.
7 Maze ubufindo bwa mbere butoranya Yehoyaribu, ubwa kabiri Yedaya.
8 Ubwa gatatu Harimu, ubwa kane Seworimu.
9 Ubwa gatanu Malikiya, ubwa gatandatu Miyamini.
10 Ubwa karindwi Hakosi, ubwa munani Abiya.
11 Ubwa cyenda Yeshuwa, ubwa cumi Shekaniya.
12 Ubwa cumi na bumwe Eliyashibu, ubwa cumi na bubiri Yakimu.
13 Ubwa cumi na butatu Hupa, ubwa cumi na bune Yeshebeyabu.
14 Ubwa cumi na butanu Biluga, ubwa cumi na butandatu Imeri.
15 Ubwa cumi na burindwi Heziri, ubwa cumi nâumunani Hapisesi.
16 Ubwa cumi nâicyenda Petahiya, ubwa makumyabiri Yezekeli.
17 Ubwa makumyabiri na bumwe Yakini, ubwa makumyabiri na bubiri Gamuli.
18 Ubwa makumyabiri na butatu Delaya, ubwa makumyabiri na bune MÄziya.
19 Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu yâUwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo, nkâuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse.
Abatware bo mu Balewi
20 Ngaba abatware bo muri bene Lewi bandi: uwa bene Amuramu ni Shubayeli, uwa bene Shubayeli ni Yedeya.
21 Mu Barehabiya, umutware wabo ni Ishiya. Ni we wari mukuru.
22 Uwa bene Isuhari ni Shelomoti, uwa bene Shelomoti ni Yahati.
23 Uwa bene Heburoni: uwa mbere ni Yeriya, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.
24 Bene Uziyeli ni Mika, uwa bene Mika ni Shamiri.
25 Murumuna wa Mika ni Ishiya, uwa bene Ishiya ni Zekariya.
26 Bene Merari ni Mahali na Mushi, bene YÄziya ni Beno.
27 Bene Merari, aba YÄziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.
28 Uwa Mahali ni Eleyazari, kandi nta bana bâabahungu yari afite.
29 Mu Bakishi, bene Kishi ni YeramÄli.
30 Na bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yerimoti. Abo ni bo bahungu bâAbalewi nkâuko amazu ya ba sekuruza babo yari ari.
31 Kandi na bo bafinda ubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere yâUmwami Dawidi nâimbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi nâimbere yâabatware bâamazu ya ba sekuruza bâabatambyi nâAbalewi. Umutware wâinzu ya ba sekuruza yafindaga nka murumuna we.