1 NGOMA 21
Satani yoshya Dawidi kubara Abisirayeli. Imana imuhanisha mugiga (2 Sam. 24.1-25)
1 Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.
2 Dawidi abwira Yowabu nâabatware bâabantu ati â Nimugende mubare Abisirayeli, uhereye i BÄrisheba ukageza i Dani, maze muze mumbwire kugira ngo menye umubare wabo.â
3 Yowabu aravuga ati â Uwiteka nagwize abantu be barute umubare wari usanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databuja ubishakiye iki? Ni iki gituma ushyirisha Abisirayeli ho urubanza?â
4 Ariko ijambo ryâumwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isirayeli cyose maze asubira i Yerusalemu.
5 Yowabu azanira Dawidi umubare wâabantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza nâagahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bari uduhumbi tune nâinzovu ndwi, abagabo bambara inkota.
6 Ariko ntiyabariyemo Abalewi nâAbabenyamini, kuko ijambo ryâumwami ryari ryamuzinuye.
7 Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli.
8 Dawidi abwira Imana ati â Ndacumuye cyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze kuraho gukiranirwa kâumugaragu wawe, kuko nakoze ibyâubupfu bwinshi.â
9 Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati
10 â Genda ubwire Dawidi uti âUwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.â â
11 Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati â Uwiteka avuze ngo âHitamo icyo ushaka
12 ari uguterwa nâinzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho nâababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota yâUwiteka iminsi itatu, ari yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika wâUwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.â Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.â
13 Dawidi abwira Gadi ati â Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko yâImana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko yâabantu.â
14 Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga. Mu Isirayeli hapfamo abagabo inzovu ndwi.
15 Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakuruka iyo nabi, abwira marayika urimbura ati â Birahagije noneho unamura ukuboko kwawe.â Kandi marayika wâUwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunani wâUmuyebusi.
16 Dawidi yubura amaso abona marayika wâUwiteka ahagaze hagati yâisi nâijuru, afite inkota mu ntoki ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi nâabakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye.
17 Dawidi abwira Imana ati â Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuye ngakora ibyâubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuye iki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye, ukuboko kwawe kube ari jye kwerekeraho nâinzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.â
18 Nuko marayika wâUwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunani wâUmuyebusi.
19 Nuko Dawidi azamurwa nâijambo rya Gadi avuze mu izina ryâUwiteka.
20 Orunani arahindukira abona marayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Kandi Orunani yahuraga ingano.
21 Nuko Dawidi ajya kwa Orunani, Orunani arebye abona Dawidi, maze ava mu mbuga yubika amaso imbere ya Dawidi.
22 Dawidi aherako abwira Orunani ati â Mpa ikibanza kuri iyi mbuga nubakireho Uwiteka igicaniro, turayigura ibiguzi uko igiciro cyayo cyose kiri, kugira ngo mugiga ikurwe mu bantu.â
23 Orunani abwira Dawidi ati â Yijyane nyagasani mwami, ukore uko ushaka. Dore nguhaye inka ho ibitambo byoswa, nguhaye nâibihurisho ho inkwi, nâingano ngo zibe ituro ryâifu. Byose ndabitanze.â
24 Umwami Dawidi abwira Orunani ati â Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.â
25 Nuko Dawidi agura na Orunani ikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu.
26 Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa nâibitambo byâishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cyâigitambo cyoswa.
27 Uwiteka ategeka marayika, asubiza inkota ye mu rwubati rwayo.
28 Icyo gihe Dawidi abonye ko Uwiteka yamushubirije ku mbuga ya Orunani wâUmuyebusi, ni ko kujya atambirayo,
29 Kuko ihema ryâUwiteka Mose yakoreye mu butayu, nâicyotero cyâibitambo byoswa, muri iyo minsi byari ahantu ho ku kanunga i Gibeyoni.
30 Ariko Dawidi ntiyabasha kujya imbere yayo ngo agishe Imana inama, kuko yari yaratinye inkota ya marayika wâUwiteka.