1 NGOMA 2
Abakomoka kuri Yuda mwene Yakobo
1 Aba ni bo bahungu ba Isirayeli: Rubeni na Simiyoni na Lewi, na Yuda na Isakari na Zebuluni,
2 na Dani na Yosefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Asheri.
3 Bene Yuda ni Eri na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa UmunyakanÄnikazi. Kandi Eri imfura ya Yuda, yari mubi mu maso yāUwiteka, aramwica.
4 Tamari umukazana we amubyaraho PerÄsi na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu.
5 Bene PerÄsi ni Hesironi na Hamuli.
6 Bene Zera ni Zimuri na Etani, na Hemani na Kalukoli na Dara, bose ni batanu.
7 Bene Karumi ni Akani, wababazaga Isirayeli agacumura mu byashinganywe.
8 Mwene Etani ni Azariya.
9 Kandi bene Hesironi yabyaye ni YeramÄli na Ramu na Kelubayi.
10 Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahashoni umutware wāAbayuda.
11 Nahashoni abyara Salumoni, Salumoni abyara Bowazi.
12 Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yesayi.
13 Yesayi abyara imfura ye Eliyabu, uwāubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya,
14 uwa kane ni NetanÄli, uwa gatanu ni Radayi,
15 uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.
16 Kandi bashiki babo ni aba: Seruya na Abigayili. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, uko ari batatu.
17 Abigayili abyara Amasa, kandi se wa Amasa yari Yeteri wāUmwishimayeli.
18 Kalebu mwene Hesironi abyarana abana nāumugore we Azuba no kuri Yeriyoti. Aba ni bo bahungu be: Yesheri na Shobabu na Aridoni.
19 Azuba apfuye Kalebu ashyingirwa Efurata, amubyaraho Huri.
20 Huri abyara Uri, Uri abyara Besaleli.
21 Hanyuma Hesironi ataha ku mukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, amurongora amaze imyaka mirongo itandatu avutse, amubyaraho Segubu.
22 Segubu abyara Yayiri, ari we wari ufite imidugudu makumyabiri nāitatu mu gihugu cyāi Galeyadi.
23 Geshuri na Aramu babanyaga imidugudu ya Yayiri hamwe nāi Kenati nāibirorero byaho, yose ni imidugudu mirongo itandatu. Aba bose ni bene Makiri se wa Gileyadi.
24 Bukeye Hesironi apfiriye i Kalebu ya Efurata, umugore we Abiya inda yamusigiye ayibyaramo Ashihuri se wa Tekowa.
25 Bene YeramÄli imfura ya Hesironi ni aba: uwāimfura ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni na Osemu na Ahiya.
26 Kandi YeramÄli yari afite undi mugore witwaga Atara, uwo ni we nyina wa Onamu.
27 Bene Ramu imfura ya YeramÄli ni MÄsi na Yamini na Ekeri.
28 Na bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.
29 Na muka Abishuri yitwaga Abihayili, amubyaraho Ahubani na Molidi.
30 Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi apfa ari incike.
31 Mwene Apayimu ni Ishi, mwene Ishi ni Sheshani, mwene Sheshani ni Ahilayi.
32 Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, Yeteri apfa ari incike.
33 Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bene YeramÄli.
34 Kandi Sheshani nta bahungu yari afite keretse abakobwa. Ariko yari afite umugaragu wāUmunyegiputa witwaga Yaruha,
35 ashyingira umukobwa we uwo mugaragu we Yaruha, amubyaraho Atayi.
36 Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi.
37 Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi.
38 Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya.
39 Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa.
40 Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu.
41 Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama.
42 Bene Kalebu murumuna wa YeramÄli, imfura ye ni Mesha ari we se wa Zifu, na bene Mesha se wa Heburoni.
43 Bene Heburoni ni KÅra na Tapuwa, na Rekemu na Shema.
44 Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rememu abyara Shamayi.
45 Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni yari se wa Betisuri.
46 Kandi Efa inshoreke ya Kalebu abyara Harani na Mosa na Gazezi, Harani abyara Gazezi.
47 Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Efa na ShÄfi.
48 Kandi MÄka inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tiruhana.
49 Kandi abyara ShÄfi se wa Madumana, na Sheva se wa Makubena nāuwa Gibeya. Kandi umukobwa wa Kalebu yari Akisa.
50 Aba ni bo bene Kalebu mwene Huri imfura ya Efurata: Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu,
51 na Salima se wa Betelehemu, na Harefu se wa Betigaderi.
52 Kandi Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu yari afite abahungu, Harowe na Hasihamanahati.
53 Imbyaro za Kiriyatiyeyarimu ni Abayeteri nāAbaputi, nāAbashumati nāAbamishurayi, kuri abo ni ho Abasorati nāAbanyeshitawoli bakomotse.
54 Bene Salima ni Betelehemu nāAbanyanetofa na Atarotibetiyowabu, nāigice cyāAbamanahati nāAbasori.
55 Kandi imbyaro zāabanditsi babaga i Yabesi ni Abatirati nāAbashimeyati nāAbasukati. Abo ni bo Bakeni bakomotse kuri Hamati se wāumuryango wa Rekabu.