1 ABATESALONIKE 5
1 Ariko bene Data, ibyāibihe nāiminsi ntimugomba kubyandikirwa,
2 kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi wāUmwami wacu uzaza nkāuko umujura aza nijoro.
3 Ubwo bazaba bavuga bati ā Ni amahoro nta kibi kirihoā, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nkāuko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.
4 Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nkāumujura,
5 kuko mwese muri abana bāumucyo nāabana bāamanywa. Ntituri abāijoro cyangwa abāumwijima.
6 Nuko rero twe gusinzira nkāabandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha
7 kuko abasinzira basinzira nijoro, nāabasinda bagasinda nijoro.
8 Ariko twebweho ubwo turi abāamanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera nāurukundo nkāicyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nkāingofero.
9 Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza nāUmwami wacu Yesu Kristo
10 wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we.
11 Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nkāuko musanzwe mubikora.
Indunduro
12 Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana.
13 Mububahe cyane mu rukundo ku bwāumurimo wabo. Mugirirane amahoro.
14 Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose.
15 Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.
16 Mwishime iteka,
17 musenge ubudasiba,
18 mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
19 Ntimukazimye Umwuka wāImana
20 kandi ntimugahinyure ibihanurwa,
21 ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza,
22 mwirinde igisa nāikibi cyose.
23 Imana yāamahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu nāumwuka wanyu, nāubugingo nāumubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
24 Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.
25 Bene Data, mudusabire.
26 Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera.
27 Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko.
28 Ubuntu bwāUmwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.