1 ABAMI 18
Eliya ahura na Obadiya amutuma kuri Ahabu
1 Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ryâUwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti â Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.â
2 Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu. Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya.
3 Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane,
4 ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi bâUwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagaburiramo imitsima nâamazi yo kunywa.
5 Ahabu abwira Obadiya ati â Umva, ugende igihugu cyose no ku masĆko yâamazi yose no ku tugezi twose, ahari twabonayo utwatsi two gukiza amafarashi nâinyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.â
6 Nuko bagabana igihugu kugira ngo bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.
7 Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati â Mbega ni wowe, Eliya databuja?â
8 Aramusubiza ati â Ni jye. Genda ubwire shobuja uti âEliya ari hano.â â
9 Obadiya aramusubiza ati â Nagucumuyeho iki gituma ungabiza Ahabu ngo anyice?
10 Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye ko utariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuze koko.
11 None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!
12 Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka wâUwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakubone yanyica, kandi ndakubwira ko uhereye mu buto bwanjye umugaragu wawe nubahaga Uwiteka.
13 Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi bâUwiteka, ko nahishe abahanuzi bâUwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima nâamazi yo kunywa?
14 None urambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?â
15 Eliya aramubwira ati â Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.â
16 Nuko Obadiya ajya kubonana na Ahabu arabimubwira, Ahabu aherako aza guhura na Eliya.
Eliya abonana na Ahabu, atumira abahanuzi ba BÄli
17 Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati â Mbega ni wowe nâumuruho wateye Isirayeli?â
18 Na we aramusubiza ati â Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe nâinzu ya so kuko mwaretse amategeko yâUwiteka, mugakurikira BÄli.
19 Nuko none ntumirira Abisirayeli bose bateranire ku musozi wâi Karumeli, kandi abahanuzi ba BÄli uko ari magana ane na mirongo itanu, nâabahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.â
20 Nuko Ahabu atumira Abisirayeli bose nâabo bahanuzi, abateraniriza ku musozi wâi Karumeli.
21 Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati â Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari BÄli abe ari we mukurikira.â Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.
22 Eliya arongera abwira abantu ati â Ni jye jyenyine muhanuzi wâUwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba BÄli ni magana ane na mirongo itanu.
23 Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru yâinkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru yâinkwi, ne gucanamo.
24 Muhereko mutakambire izina ryâimana yanyu, nanjye ndatakambira izina ryâUwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.â Abantu bose baramusubiza bati â Ibyo uvuze ni byiza.â
25 Nuko Eliya abwira abahanuzi ba BÄli ati â Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ryâimana yanyu ariko ntimucanemo.â
26 Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya BÄli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa yâihangu, bavuga bati â Nyamuna BÄli, twumvire.â Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza nâumwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse.
27 Bagejeje ku manywa yâihangu Eliya arabashinyagurira ati â Erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvÄ«ra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.â
28 Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma nâintambi nkâuko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo.
29 Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho nâumwe.
30 Eliya aherako abwira abantu bose ati â Nimunyegere.â Bose baramwegera, asana igicaniro cyâUwiteka cyari cyarasenyutse.
31 Nuko Eliya yenda amabuye cumi nâabiri uko umubare wâimiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ryâUwiteka ryagezeho riti â Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.â
32 Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ryâUwiteka, maze acukura impande zacyo uruhavu rwajyamo indengo ebyiri zâimbuto.
33 Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigereka hejuru yâinkwi. Maze arababwira ati â Nimwuzuze intango enye amazi, muyasuke hejuru yâigitambo nâinkwi.â
34 Arababwira ati â Nimwongere ubwa kabiri.â Bongera ubwa kabiri. Arongera arababwira ati â Nimwongere ubwa gatatu.â Bongera ubwa gatatu.
35 Amazi arasendera agota igicaniro, yuzura na rwa ruhavu.
36 Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati â Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bwâijambo ryawe.
37 Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.â
38 Uwo mwanya umuriro wâUwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa nâinkwi nâamabuye nâumukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.
39 Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati â Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.â
Eliya yica abahanuzi ba BÄli
40 Nuko Eliya arababwira ati â Nimufate abahanuzi ba BÄli, ntihasimbuke nâumwe.â Barabafata. Eliya arabamanukana abagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo.
41 Maze Eliya abwira Ahabu ati â Haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura yâimpangukano.â
42 Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga yâumusozi wâi Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru.
43 Abwira umugaragu we ati â Zamuka witegereze ku nyanja.â Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati â Nta cyo mbonye.â Amubwira gusubirayo agira karindwi.
44 Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati â Dore mbonye igicu gito kingana nâikiganza cyâumuntu kiva mu nyanja.â Eliya aramubwira ati â Genda ubwire Ahabu uti âItegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.â â
45 Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu nâumuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i YezerÄli.
46 Imbaraga zâUwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ryâi YezerÄli.