1 ABAMI 12
Ubwami bwa Isirayeli bwigabanyamo kabiri (2 Ngoma 10.1-19)
1 Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
2 Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira.
3 Nuko Yerobowamu araza, azana nâabâiteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati
4 â So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga nâuburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.â
5 Arabasubiza ati â Nimugende mumare iminsi itatu, muzaze munyitabe.â Nuko abantu baragenda.
6 Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati â Murangira nama ki, uko nsubiza abo bantu?â
7 Baramusubiza bati â Niwemera kwigira umugaragu wâaba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.â
8 Ariko yanga inama agiriwe nâabo basaza, ahubwo ajya inama nâabasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.
9 Arababaza ati â Murangira nama ki, turi busubize abo bantu bambwiye ngo âNimborohereze uburetwa data yabakoreshagaâ?â
10 Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati â Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ho ububorohereze, ubasubize utya uti âAgahera kanjye kazaruta ubunini ikiyunguyungu cya data.
11 Ariko nubwo data yabakoreshaga uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.â â
12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu nâabantu bose basanga Umwami Rehobowamu nkâuko yabategetse ati â Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.â
13 Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe nâabo basaza.
14 Abasubiza akurikije inama yâabasore ati â Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.â
15 Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya wâi Shilo.
16 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati â Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe nâumuryango wawe.â Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.
17 Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu yâi Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.
18 Bukeye Umwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.
19 Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo nâubu.
20 Bukeye Abisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumira ngo aze mu iteraniro. Nuko baramwimika aba umwami wâAbisirayeli bose, ntihagira ukurikira inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.
21 Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranya umuryango wa Yuda wose nâabâumuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe bâabarwanyi agahumbi nâinzovu munani zo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurire Rehobowamu mwene Salomo ubwami.
22 Maze ijambo ryâImana riza kuri Shemaya umuntu wâImana riti
23 â Bwira Rehobowamu mwene Salomo, umwami wâAbayuda nâumuryango wa Yuda wose, nâuwa Benyamini nâabandi bantu bose uti
24 âUwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.â â Nuko bumvira ijambo ryâUwiteka baritahira, nkâuko Uwiteka yavuze.
25 Nuko Yerobowamu yubaka i Shekemu mu gihugu cyâimisozi ya Efurayimu aturayo, bukeye arahimuka yubaka i Penuweli.
26 Maze Yerobowamu aribwira ati â Noneho ubwami buzasubira ku nzu ya Dawidi.
27 Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu yâUwiteka, imitima yabo izagarukira shebuja Rehobowamu umwami wâAbayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu, umwami wâAbayuda.â
28 Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo byâinyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati â Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bwâAbisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!â
29 Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani.
30 Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cyâi Dani.
31 Kandi yubaka nâingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.
32 Yerobowamu ategeka ko haba ibirori byâiminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi nâitanu, ngo bise nâibyâi Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. Nâi Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.
33 Nuko ku munsi wa cumi nâitanu wâukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori byâAbisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.