1 ABAKORINTO 15
Pawulo ahugura Abakorinto, abemeza ibyâumuzuko
1 Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo
2 kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nkâuko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa.
3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nkâuko byari byaranditswe,
4 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nkâuko byari byaranditswe na none,
5 akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri,
6 hanyuma akabonekera bene Data basaga magana atanu muri abo benshi baracyariho nâubu ariko bamwe barasinziriye.
7 Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera nâizindi ntumwa zose.
8 Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nkâumwana wâicyenda,
9 kuko noroheje hanyuma yâizindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ryâImana.
10 Ariko ubuntu bwâImana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubwâubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bwâImana buri kumwe nanjye.
11 Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.
12 Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?
13 Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka,
14 kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni ibyâubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye ukâubusa.
15 Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka.
16 Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka,
17 kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.
18 Kandi niba bimeze bityo, nâabasinziriye muri Kristo bararimbutse.
19 Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.
20 Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura wâabasinziriye,
21 kuko ubwo urupfu rwazanywe nâumuntu, ni ko no kuzuka kwâabapfuye kwazanywe nâumuntu.
22 Nkâuko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,
23 ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza.
24 Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose nâubutware bwose nâimbaraga zose,
25 kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi yâibirenge bye.
26 Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu,
27 kuko handitswe ngo â Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi yâibirenge bye.â Ariko ubwo ivuga iti â Ahawe gutwara byoseâ, biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo.
28 Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo nâUmwana wâImana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.
29 Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?
30 Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato?
31 Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa nâishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.
32 Niba nararwanye nâinyamaswa muri Efeso nkâuko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.
33 (Ntimuyobe, kwifatanya nâababi konona ingeso nziza.
34 Nimuhugukire gukiranuka nkâuko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).
35 Ariko bamwe bazabaza bati â Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?â
36 Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa.
37 Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto.
38 Ariko Imana igaha umubiri nkâuko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako.
39 Inyama zose si zimwe ahubwo izâabantu ziri ukwazo, nâizâinyamaswa ziri ukwazo, nâizâibisiga ziri ukwazo, nâizâifi ziri ukwazo.
40 Kandi hariho imibiri yo mu ijuru nâimibiri yo mu isi, ariko ubwiza bwâiyo mu ijuru buri ukwabwo, nâubwâiyo mu isi na bwo buri ukwabwo.
41 Ubwiza bwâizuba buri ukwabwo, nâubwiza bwâukwezi buri ukwabwo, nâubwiza bwâinyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza nâindi nyenyeri.
42 No kuzuka kwâabapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora,
43 ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga,
44 ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri wâumwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho nâuwâumwuka.
45 Uko ni ko byanditswe ngo â Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzimaâ, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo.
46 Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka.
47 Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uwâubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.
48 Nkâuko uwâubutaka ari ni ko nâabâubutaka bandi bari, kandi nkâuko uwâijuru ari ni ko nâabâijuru bandi bari.
49 Kandi nkâuko twambaye ishusho yâuwâubutaka, ni ko tuzambara nâishusho yâuwâijuru.
50 Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri nâamaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bwâImana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.
51 Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa
52 mu kanya gato, ndetse mu kanya nkâako guhumbya, ubwo impanda yâimperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe,
53 kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.
54 Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, nâuyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo â Urupfu rumizwe no kunesha.â
55 â Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?â
56 Ibyaha ni byo rubori rwâurupfu, kandi imbaraga zâibyaha ni amategeko.
57 Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bwâUmwami wacu Yesu Kristo.
58 Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo yâUmwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uwâubusa ku Mwami.