1 ABAKORINTO 12
Uko impano zâUmwuka zitandukanye
1 Bene Data, ibyerekeye impano zâUmwuka sinshaka ko mutabimenya.
2 Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.
3 Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe nâUmwuka wâImana uvuga ati â Yesu ni ikivumeâ, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati â Yesu ni Umwamiâ, atabibwirijwe nâUmwuka Wera.
4 Icyakora hariho impano zâuburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe.
5 Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura ibyâImana, ariko Umwami ni umwe.
6 Hariho nâuburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe,
7 umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.
8 Umwe aheshwa ijambo ryâubwenge nâUmwuka, undi agaheshwa nâuwo Mwuka ijambo ryo kumenya,
9 undi agaheshwa nâuwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa nâuwo Mwuka impano yo gukiza indwara.
10 Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,
11 ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.
Uburyo ingingo zitari zimwe zirema umubiri umwe
12 Nkâuko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nkâuko ingingo zâumubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,
13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa abâumudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
14 Umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi.
15 Ikirenge cyavuga kiti â Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiriâ, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri.
16 Kandi ugutwi kwavuga kuti â Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiriâ, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri.
17 Mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he?
18 Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana.
19 Mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he?
20 Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe.
21 Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti â Nta cyo umariyeâ, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti â Nta cyo mumariye.â
22 Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo zâumubiri zizwi ko ari izâintege nke hanyuma yâizindi ni zo zo kutabura,
23 kandi izo ku mubiri zizwi ko ari izâicyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.
24 Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi
25 kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane.
26 Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishimana na rwo.
27 Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo.
28 Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza nâabahawe impano zo gukiza indwara, nâabahawe gufasha abandi, nâabahawe gutwara, nâabahawe kuvuga indimi nyinshi.
29 Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza?
30 Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi?
31 Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi. Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.